Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho

Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho." Cyangwa se yaravuze iti: "Indi mico."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umugabo kuba yakwanga umugore we urwango rwatuma amuhuguza, akamureka, ndetse agatana nawe; Kubera ko umuntu yaremanywe inenge, iyo agize imico mibi adashima, haba hari indi myiza akwiye gushima; aba akwiye rero gushima iyo myiza yemera, akamwihanganira muyo adashima imugaragaraho, ku buryo bidakiwye kugera ku rwego rwo gutandukana nawe.

فوائد الحديث

Guhamagarira umwemeramana kurangwa n'ubunyangamugayo n'ubutabera, no gukoresha inyurabwenge mu kutumvikana kwabaho hagati ye n'umugore we, ntakoreshwe n'amarangamutima n'uburakari bwa hato na hato.

Umwemeramana akwiye kutanga umwemeramanakazi mu buryo bwa burundu byatuma batandukana, ahubwo ikiba gikwiye ni ugufata ibyo amukundira akabirutisha ibyo amwangira.

Gushishikariza kurangwa n'imibanire myiza hagati y'abashakanye.

Ukwemera guhamagarira imico myiza, bityo umwemera n'umwemeramanakazi baba bakwiye kurangwa n'imico myiza; kubera ko ukwemera guhamagarira kurangwa n'indangagaciro nziza.

التصنيفات

Gushyingiranwa., Amategeko agenga abagore.