Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo

Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo

Hadith yaturutse kwa Abu Qatadat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje imwe mu myifatire myiza, nkaho yabujije umuntu kuba yafatisha igitsina cye ikiganza cy'indyo igihe yihagaritse, cyangwa akikiza umwanda asitanji imbere n'inyuma akoresheje indyo, kuko indyo ni iyo gukora ibyiza; Ni nk'uko yabujije guhumekera mu cyo umuntu ari kunyweramo.

فوائد الحديث

Kugaragaza ko Isilamu yatanze andi madini mu kugaragaza imyifatire myiza, no kurangwa n'isuku.

Kwirinda ibintu byose bitera umwanda, n'iyo bibaye ngombwa kubikoraho uba ukwiye kubikoresha imoso.

Kugaragaza ko indyo yubahitse, n'agaciro kayo irusha imoso.

Ubutungane bw'amategeko ya Isilamu, n'uburyo inyigisho zayo zikora ku mpande zose z'ubuzima.

التصنيفات

Imyifatire mu kurya no kunywa., Imyifatire ikwiye mu bwiherero.