Umwe muri mwe nabona indoto akunze ziba ziturutse kwa Allah ajye abishimira Imana ndetse anazirotorere abandi, ariko nabona ikinyuranyo cyabyo cy'ibyo adakunze, izo ziba ziturutse kuri Shitani, ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagire uwo azibwira, icyo gihe ntacyo…

Umwe muri mwe nabona indoto akunze ziba ziturutse kwa Allah ajye abishimira Imana ndetse anazirotorere abandi, ariko nabona ikinyuranyo cyabyo cy'ibyo adakunze, izo ziba ziturutse kuri Shitani, ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagire uwo azibwira, icyo gihe ntacyo zizamutwara

Hadith yaturutse kwa Abu Said Al Khudriy (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umwe muri mwe nabona indoto akunze ziba ziturutse kwa Allah ajye abishimira Imana ndetse anazirotorere abandi, ariko nabona ikinyuranyo cyabyo cy'ibyo adakunze, izo ziba ziturutse kuri Shitani, ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagire uwo azibwira, icyo gihe ntacyo zizamutwara.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko indoto nziza zishimishije zituruka kwa Allah, ndetse inigisha ko umuntu aba akwiye gushimira Allah kubera zo ndetse azanazibwire abantu, ariko nabona inzozi mbi zimubabaje ziba ziturutse kuri Shitani, kandi ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagira undi muntu azirotorera, icyo gihe nta kibi kimubaho kubera ko kutabivuga Allah yabigize impamvu yo kurokoka no kutagerwaho n'ikibi kubera zo.

فوائد الحديث

Amoko y'indoto: 1-Indoto nziza ni za zindi z'ukuri zitanga inkuru nziza iturutse kwa Allah umuntu arota cyangwa se bakamurotera. 2-Izo umuntu yibwira ari maso. 3- Iziteye ubwoba n'agahinda, izo ziba ari iza Shitani no gutera agahinda mwene Adamu.

Icyo tubonye kuri ibi byerekeranye n'indoto nziza ni ibintu bitatu: Ni ugushimira Allah kubera zo, no kuziganiriza abandi, ariko ukazibwira uwo ukunda ntuzibwire uwo wanga.

Naho ku bijyanye n'indoto mbi umuntu agomba gukora ibintu bitanu: Kwikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, n'ibibi bya Shitani, no kuvuma igihe ushidutse uvuye mu bitotsi inshuro eshatu mu ruhande rw'ibumoso, no kutagira uwo uzibwira. Iyo uwo muntu ashatse kongera kuryama ahindura urubavu rwe aryamiye, icyo gihe ntacyo zamutwara.

Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Ubugenge burimo nuko iyo uvuze indoto nziza uwo udakunda ashobora kuziha igisobanuro kibi abikoreye urwango cyangwa se ishyari, zarangiza zigasohora nk'uko yazisobanuye, cyangwa se ukaba wakwitera agahinda kubera kuzisobanurirwa uko, bityo ni byiza kureka kuzibwira uwo udakunze kubera iyo mpamvu.

Gushimira kubera ingabire zibaye ku muntu ni imwe mu mpamvu zituma zihoraho.

التصنيفات

Imyifatire igihe umuntu yarose.