إعدادات العرض
Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!
Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Kiswahili Português සිංහල አማርኛ অসমীয়া Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली Hausa ไทย മലയാളം Кыргызча Română Malagasy Svenska ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise ijwi riteye ubwoba nk'ikintu kivuye hejuru kikikubita hasi, maze ibaza abasangirangendo bari kumwe nayo niba bazi icyo yumvise, barayisubiza bati: Allah n'Intumwa ye nibo bakizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo jwi mwumvise ni ikibuye kinini cyatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi kimanuka, ubu nibwo cyari kigeze ku ndiba yawo ubwo mwari mwumvise iryo jwi.فوائد الحديث
Gushishikariza kwitegura umunsi w'imperuka abantu bakora ibikorwa byiza, no kwirinda umuriro wa Djahanamu.
Gushishikariza abantu kugarura ubumenyi bw'ibyo batazi kwa Allah.
Gutera amatsiko umuntu wiga mbere yo kumusobanurira, kugira ngo akurikire kandi abe maso!
التصنيفات
Ibigize ijuru ndetse n'umuriro.