إعدادات العرض
Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah
Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Muadh Ibun Djabal ubwo yari amwohereje Yemen iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, nibamara kukumvira kuri byo uzababwire ko Allah yabategetse iswala eshanu ku manywa na nijoro, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzababwire ko Allah yabategetse gutanga amaturo atangwa n'abakire muri bo akagarurirwa abacyene babo, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzirinde imitungo yabo y'agaciro, kandi uzatinye ubusabe bw'uwahugujwe kuko hagati yabwo na Allah ntacyabukumira."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Akan Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy नेपाली or Română тоҷикӣ O‘zbek Azərbaycan Moore Wolof Oromoo Soomaali Українська bm km rn ქართული Македонски Српски Lingalaالشرح
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yohereje Muadh Ibun DJabal (Imana imwishimire) mu gihugu cya Yemeni agiye kubigisha no kubahamagarira kuyoboka Allah, yamugaragarije ko azahura n'abantu bahawe igitabo, kugira ngo abitegure, hanyuma atangire kubibahamagarira ahereye ku cy'ingenzi kubirusha. Akaba agomba guhera kukubahamagarira mbere na mbere ku gutunganya imyemerere, bahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Kubera ko kubera iyo myemerere mizima ituma baba abayisilamu; nibamara kwicisha bugufi kuri ibyo, uzabategeka guhozaho iswala, kubera ko ari ryo tegeko rihambaye nyuma yo kwemera no guhamya Imana imwe rukumbi. Nibamara kwitwararika iswala no kuyubahiriza, uzategeke abakire muri bo gutanga amaturo agaruka ku bacyene babo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo yahise imwihanangiriza imubuza kwegera imitungo yabo ihenze bakunze, kubera ko icyo bategetswe ari ugutanga mu rugero. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imugira inama yo kwitandukanya n'amahugu, kugira ngo hatazagira uwo ahuguza maze akamusabira nabi kubera ko ubusabe bw'uwagujwe bwakirwa!فوائد الحديث
Ibisobanuro by'ubuhamya bwa LA ILAHA ILA LLAH: Ni uguharira Allah wenyine ibikorwa byose byo kumugaragira, no kureka kugaragira ibindi bitari we.
Ibisobanuro by'umuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa ya Allah ni ukuyemera no kwemera ibyo yaje ije kwigisha no guhamya ko ari ukuri, ndetse ukanemera ko ari yo Ntumwa y'Imana ya nyuma Allah yoherereje abantu.
Kubwira umumenyi n'undi uwo ari we wese ufite urujijo ntabwo ari kimwe no kubwira injiji, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaburiye Muadh mu mvugo yayo igira iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo..."
Ni ngombwa ko umuyisilamu akwiye kuba asobanukiwe idini rye; kugira ngo yirinde ibimuteza urujijo, kandi nta bundi buryo yabigeraho usibye guhora ashaka ubumenyi.
Amadini y'ubuyahudi n'ubunaswara yataye agaciro nyuma yo koherezwa kw'Intumwa y'Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi ntabwo bari mu bazarokoka ibihano ku munsi w'imperuka kugeza ubwo bazabanza kuba abayisilamu bakemera Intumwa y'Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
التصنيفات
Ubuyisilamu.