Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)

Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bisabwa kugira ngo iswalat ibe itunganye harimo isuku, niyo mpamvu ari ngombwa ko umuntu ushatse gusali abanza agatawaza, igihe isuku ye hari icyayihungabanyije nko kwituma cyangwa se kwihagarika cyangwa se gusinzira ndetse n'ibindi.

فوائد الحديث

Iswalat y'umuntu udafite isuku ntiyemerwa cyeretse abanje kwisukura akiyuhagira igihe afite umwanda mukuru, cyangwa se agatawaza igihe afite umwanda muto.

Isuku y'umwanda muto (Udhu) ni ugufata amazi ukayajuguta mu kanwa ukayacira, warangiza ukayashoreza mu mazuru, hanyuma ukayapfuna, warangiza ugakaraba mu buranga inshuro eshatu, hanyuma ugakaraba amaboko yombi ugarukira mu nkokora inshuro eshatu, hanyuma ugahanagura mu mutwe inshuro imwe, warangiza ugakaraba ibirenge byombi ugarukira mu tubombankore nabyo inshuro eshatu.

التصنيفات

Gutawaza (Udhu).