Afite intsinzi niba ari kuvugisha ukuri

Afite intsinzi niba ari kuvugisha ukuri

Hadith yaturutse kwa Twal'hat Ibun Ubaydillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe uturutse ahitwa Nadj'di yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), imisatsi ye ishambaguje, twumva ijwi rye ariko ntidusobanukirwe n'ibyo ari kuvuga, araza yegera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) atangira kuyibaza ku buyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iswalat eshanu ku manywa na nijoro", nuko arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gukora iby'umugereka, no gusiba ukwezi kwa Ramadwan." Arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gukora iby'umugereka." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira no gutanga amaturo, maze arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gukora iby'umugereka." Twal'hat aravuga ati: Nuko wa mugabo aragenda, agenda avuga ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nta bindi nzongera kuri ibi, ndetse nta n'ibyo nzagabanyaho! Maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Afite intsinzi niba ari kuvugisha ukuri."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Umugabo umwe uturutse ahitwa Nadj'di yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), imisatsi ye ishambaguje, ijwi rye ryumvikana ariko ntidusobanukirwe n'ibyo ari kuvuga, araza yegera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) atangira kuyibaza ku buyisilamu? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ihereye ku iswalat, ndetse ko Allah yamutegetse gusali Iswalat eshanu ku manywa na ninjoro. Wa mugabo arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe mu masengesho bitari aya atanu? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta yandi masengesho utegetswe, cyeretse nushaka gukora ay'umugereka. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: No mu byo Allah yagutegetse harimo gusibo ukwezi kwa Ramadwani. Wa mugabo arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ugusiba ukwezi kwa Ramadhan? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: "Nta bindi, cyeretse nushaka gusiba by'umugereka." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imubwira no gutanga amaturo y'itegeko (Zakat). Wa mugabo arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe gutanga mu maturo bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gutanga iby'umugereka." Nyuma y'uko uyu mugabo yari amaze kumva ibisubizo by'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku mategeko yategetswe, yasubiyeyo aragenda, maze arahira ku izina rya Allah ko nta bindi azongera cyangwa se ngo agabanye kubyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imaze kumubwira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Niba ari umunyakuri mu byo avuze ndetse amaze kurahirira ni umwe mu bafite intsinzi.

فوائد الحديث

Uburyo amategeko y'ubuyisilamu yoroshye kandi yoroheye abo yategetswe.

Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakiriye neza uyu mugabo, kuko yamwemereye kumwegera no kugira ibyo ayibaza.

Mu gukora ivugabutumwa duhamagarira abantu kugana Allah duhera ku by'ingenzi kuruta ibindi, tukimukira ku bindi.

Ubuyisilamu ni imyemerere n'ibikorwa, bityo ibikorwa byonyine bitarimo ukwemera ntacyo byamara, nkuko no kwemera byonyine bitarimo ibikorwa ntacyo byamara.

Agaciro k'ibi bikorwa, kandi ko ari bimwe mu nkingi z'ubuyisilamu.

Iswalat y'umunsi w'imbaga wa gatanu (Idjuma) nayo ibarwa mu iswalat eshanu z'itegeko, kubera ko ikorwa mu mwanya w'iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) yo kuri uwo munsi, ku wo itegetswe.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahereye ku kwigisha uriya mugabo amategeko y'ubuyisilamu, ari yo nkingi zabwo nyuma yo kuvuga ubuhamya bubiri; kubera ko yari umuyisilamu, ariko ntiyegeze imubwira umutambagiro kuko wari utaraba itegeko, cyangwa se igihe cyawo cyari kitaragera.

Iyo umuntu akoze ibyo yategetswe aba ageze ku ntsinzi, ariko ntibisobanuye ko atakora ibikorwa by'umugereka, kuko ari byo ku munsi w'imperuka bizuzuriza iby'itegeko.

التصنيفات

Ubuyisilamu.