إعدادات العرض
Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza
Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza
Hadithi yaturutse kwa Djabir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah agirire impuhwe umuntu woroha igihe agurisha, woroha igihe agura, woroha igihe yishyuza."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी සිංහල ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands Kiswahili தமிழ் ไทย دری Български Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română тоҷикӣ O‘zbek Akan नेपाली Moore Azərbaycan Wolof Oromoo Soomaali Українська km bm rn ქართული Македонски Српскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasabira impuhwe za Allah buri uwo ari we wese woroha, w'umunyabuntu, mu bucuruzi bwe; Bityo ntagora umuguzi mu biciro, ahubwo aramworohera akanamwitwaraho neza mu muco uboneye. Aroroha akagira ubuntu igihe nawe ari umuguzi, bityo nta muhuguza cyangwa se ngo ateshe agaciro ibicuruzwa. Aroroha akagira ubuntu igihe yishyuza abamufitiye umwenda; ntagore umukene n'undi ubabaye, ahubwo amwishyuza harimo kumworohera no kumugirira impuhwe, ndetse akanihanganira uwananiwe kwishyura.فوائد الحديث
Mu ntego z'amategeko y'idini y'ubuyisilamu harimo kubungabunga ibituma umubano hagati y'abantu utungana kandi ugahoraho.
Gushishikariza kurangwa n'imico myiza mu migirire n'imibanire hagati y'abantu byaba mu kugura no kugurisha ndetse no mu bindi.
التصنيفات
Imico myiza.