إعدادات العرض
Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira
Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Hausa Kurdî Kiswahili Português தமிழ் Nederlands অসমীয়া ગુજરાતી پښتو മലയാളം नेपाली ქართული Magyar తెలుగు Македонски Svenska Moore Română Українська ไทย मराठी ਪੰਜਾਬੀ دری አማርኛ Wolof ភាសាខ្មែរ ಕನ್ನಡ Yorùbá Српски Malagasyالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we w'umuyisilamu ku kintu runaka, Allah nawe azamuhishira inenge ze n'ibyaha bye ku munsi w'izurwa ntibizamenyekane, hari n'ubwo Allah yazareka kumubarurira.فوائد الحديث
Biremewe guhishira umuyisilamu ukoze icyaha ariko ukacyamagana, ndetse ukanamugira inama, ukanamutinyisha Allah, ariko iyo ari mu bantu bakora ibikorwa bibi n'ubwangizi ndetse akanabikora ku mugaragaro, icyo gihe ntabwo umuhishira, kuko bituma akomeza gukora ibyaha, ahubwo icyo gihe ubimenyesha abayobozi n'abamushinzwe, kubera ko yeruye ibyaha bye akabishyira ku mugaragaro.
Gushishikariza guhishira amakoza ya bagenzi bacu.
Mu nyungu zo guhishira harimo; Guha amahirwe umunyamakosa yo kwisubiraho akikosora ndetse akanicuza kwa Allah, kubera ko gutangaza ibyaha n'inenge bibarwa nko gukwiza ubwangizi, ndetse bigakwiza ubwangizi hagati y'abantu n'uburyo babanye, bikanashishikariza abandi kubikora.
