Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo

Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo

Hadith yaturuse kwa Al Bara-u Ibun Azib (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo"; ibyo nibyo bizaba bisobanuye uyu murongo: {Allah ashoboza ba bandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva)...} [Ibrahim: 27]

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Umwemeramana mu mva azabazwa n'abamalayika babiri ari bo Mun'kar na Nakiir, nk'uko amazina yabo yagaragaye muri Hadith zitandukanye. Nibwo azahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: iryo ni ryo jambo rihamye Allah yavuze agira ati: {Allah ashoboza ba bandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma...} [Ibrahim: 27.]

فوائد الحديث

Kuzabazwa mu mva bizabaho ni ukuri.

Ibyiza bya Allah ku bagaragu be b'abemeramana hano ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka aho azabashoboza gushikama ku ijambo rihamye.

Agaciro ko kuvuga ubuhamya, ndetse no kubupfira.

Allah ashoboza umwemerana gushikama ku kwemera kwe hano mu isi, no kuyoboka inzira igororotse, n'igihe cyo gupfa bagapfa bakiri kuri uko kwemera, no mu mva igihe baba bari kubazwa n'abamalayika babiri.

التصنيفات

Ubuzima bwa nyuma y'urupfu na mbere y'izurwa.