Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize

Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize

Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’ukuri ibikorwa byose bishingira ku mugambi, kandi buri wese ahembwa hakurikijwe umugambi yagikoranye. Bityo, uzimuka kubera Imana n’intumwa yayo, ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’intumwa yayo. N'uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka”. No mu mvugo ya Bukhariy iragira iti: Mu by'ukuri ibikorwa byose bishingira ku migambi byakoranywe, ndetse na buri wese azahembwa hashingiye ku mugambi yagize..."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusange ku bikorwa byose umuntu akora byaba ibikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse n'ibindi bikorwa rusange. Bityo uzagambirira ko igikorwa cye kimubyarira inyungu, nta kindi azabona uretse izo nyungu ntazagihemberwa. N'uzagambirira kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, igikorwa cye azakibonera ibihembo n'ingororano kwa Allah, n'ubwo cyaba ari igikorwa gisanzwe nko kurya no kunywa. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga urugero rugaragaza uruhare rw'umugambi mwiza mu bikorwa hamwe n'uko bingana ukurikije uko bigaragara, igaragaza ko uzagambirira mu kwimuka kwe kwishimirwa na Allah, uko kwimuka kwe kuzaba kwemewe mu mategeko ndetse azaguhemberwa kuko yabaye umunyakuri mu mugambi we. N'uzagambirira mu kwimuka kwe inyungu z'iyi si nk'umutungo, icyubahiro, ubucuruzi, umugore, ntacyo azabona usibye izo nyungu yaharaniye, ndetse nta n'umugabane azagira mu ngororano zo kwa Allah.

فوائد الحديث

Gushishikariza kwegurira Allah ibikorwa, kubera ko Allah atajya yakira ibikorwa usibye ibikozwe kubera we.

Ibikorwa bituma umuntu yiyegereza Allah, iyo urebwa n'amategeko abikoze nk'ibisanzwe ntabihemberwa, cyeretse abikoze agambiriye kwiyegereza Allah.