إعدادات العرض
Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze
Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze
Hadith yaturutse kwa Al Miq'dad Ibun Amri Al Kindiy (Imana imwishimire) yavuze ko Yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Urabibona ute ndamutse mpuye n'umugabo umwe w'umuhakanyi tugasakirana mu mirwano, akanca ukuboko kumwe n'inkota ye, hanyuma akanyihisha inyuma y'igiti akavuga ati: Mbaye umuyisilamu kubera Allah, ese namwica yewe Ntumwa y'Imana nyuma y'uko abivuze? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntuzamwice! Aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana, none ko yaciye ukuboko kwanjye, biriya akaba yabivuze nyuma yo kuguca? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntumwice, kuko numwica araba agiye mu mwanya wawe mbere y'uko umwica, nawe ujye mu mwanya we mbere y'uko avuga ibyo yavuze."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Português සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Hausa Română മലയാളം नेपाली Deutsch Кыргызча ქართული Moore Magyar తెలుగు Svenska فارسی Македонски ಕನ್ನಡ Українськаالشرح
Al Miqdad Ibun Al As'wad (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe yaba ahuriye ku rugamba n'umwe mu bahakanyi, bagasakirana n'inkota zabo, kugeza ubwo uwo muhakanyi amuciye ukuboko, hanyuma aguhungira inyuma y'igiti agahita avuga ko ahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ese naba nziruriwe kumwica nyuma y'uko yanciye ukuboko? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntuzamwice. Arongera aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana, kandi yanciye ukuboko hanyuma mureke simwice? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ntuzamwice, kuko amaraso ye yahise aba ikizira kuri wowe, kandi uramutse umwishe nyuma yo kuba umuyisilamu, ubwo azaba ameze nkawe aziririjwe kwicwa kubera kuba umuyisilamu, nawe ube ugiye mu mwanya we ube wemerewe kwicwa byo guhora uzira ko wamwishe.فوائد الحديث
Umuntu ugaragaje ko abaye umuyisilamu mu mvugo n'ibikorwa biba bibaye ikizira kumwica.
Iyo umwe mu bahakanyi abaye umuyisilamu ku rugamba, amaraso ye aba abaye ikizira, biba bibaye itegeko kureka kumwica cyeretse agaragaweho n'ikinyuranyo cyabyo.
Ni itegeko ku muyisilamu ko amarangamutima ye agomba kujyana n'ibyo amategeko yagennye, bitari ukwihorera cyangwa se irondakoko.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Biremewe ko umuntu yabaza ikibazo ku bimugwiririye mbere y'uko bibaho ashingiye kukuba icyo kibazo kitarabaho, naho ibivugwa ko byavuzwe na bamwe mu batubanjirije ko bitemewe, ibi byasobanurwa nk'ibidakunze kubaho kenshi, naho ibishoboka ko byabaho biremewe mu mategeko kubibaza kugira ngo bimenyekane.
التصنيفات
Ubuyisilamu.