'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo

'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo

Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Shuayib nawe ayikuye kuri se nawe ayikuye kuri sekuru yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: 'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Abu Dawudi]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umubyeyi w'umugabo akwiye gutoza abana be baba abahungu cyangwa se abakobwa iswalat igihe bagejeje imyaka irindwi, ndetse akanabigisha ibyo bacyeneye kugira ngo bayikore nk'uko bikwiye. Hanyuma baba bagejeje imyaka icumi, akarushaho akabakubitira kudusali, kandi akanabatandukanya mu buryamo.

فوائد الحديث

Kwigisha abana kuva bakiri bato amategeko y'idini, no mu y'ingenzi cyane harimo iswalat.

Kubakubita biba ari mu rwego rwo kubatoza no kubakebura, ntabwo ari mu rwego rwo kubahana; bityo no kubakubita bijyana n'uko bari.

Uburyo amategeko yitaye ku kubungabunga icyubahiro cy'abantu n'uburyo yafunze inzira iyo ari yo yose ishobora kujyana abantu mu bwangizi.

التصنيفات

Itegeko ryo gusali, n'itegeko rireba uwaretse gusali.