Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba

Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba

Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ijoro rimwe yitegereje ukwezi -mu ijoro rya cumi na kane-, maze iravuga iti: Mu by'ukuri abemeramana bazabona Nyagasani wabo by'ukuri, nta gushidikanya, kandi ntibazigera bagorwa no kumubona ndetse ntibazabyigana. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Nimushobora gutsinda impamvu zose zababuza gusali iswalat yo mu rukerera (Al Faj'ri) n'iyo ku gicamunsi (Al Asw'ri) muzabikore, muzisali mu buryo bwuzuye ku gihe cyazo kandi mu mbaga, kuko gukora ibyo ari imwe mu mpamvu zo kuzabona uburanga bwa Allah Nyir'ubutagatifu. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasomera umurongo wa Qur'an ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga,...} Twaha: 130.

فوائد الحديث

Inkuru nziza ku bemeramana y'uko bazabona Allah Nyir'ubutagatifu mu ijuru.

Bumwe mu buryo bwo gukora ivugabutumwa: Ni ukwemeza no gushimangira, guhamagarira ndetse no gutanga ingero.

التصنيفات

Ubuzima bwo ku munsi w'imperuka.