إعدادات العرض
Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro
Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu by'ukuri Umwemeramana kubera imico ye myiza, ituma agera ku rwego rw'uwasibye ndetse wakoze igihagararo cyo mu ijoro."
[Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye] [Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు မြန်မာ ไทย Deutsch 日本語 پښتو অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە Kiswahili தமிழ் دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română नेपाली Српски Soomaali Moore Українська Български Wolof Azərbaycan ქართული тоҷикӣ bm Oromoo Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko imico myiza igeza nyirayo ku rwego nk'urw'uhozaho igisibo ku manywa, agakora igihagararo cya nijoro, kandi ibikusanyiriza hamwe imico myiza ni: Ugukora ibikorwa byiza, kuvuga amagambo meza, gucya mu buranga, no kwirinda icyabangamira abantu ndetse no kubihanganira.فوائد الحديث
Ubuhambare bw'uburyo Isilamu yitaye ku mico myiza kandi yuzuye.
Ibyiza byo kurangwa n'imico myiza, kugeza ubwo bigeza umugaragu wa Allah ku rwego rw'uwasibye adasiburuka, n'uwakoze igihagararo abutaruhuka.
Gusiba ku manywa no gukora igihagararo cya nijoro, ibi bikorwa byombi bihambaye birimo imvune ku babikora, ku buryo umuntu urangwa n'imico myiza ishobora ku mugeza kuri uru rwego kubera kugira umuhate wo kubanira abantu neza.
التصنيفات
Imico myiza.