Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro

Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro

Hadith yaturutse kwa Abu Zuhayri Umarat Ibun Ru-ayibat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nta n'umwe usali mbere y'uko izuba rirasa cyangwa se rirenga uzigera yinjira mu muriro."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko nta we uzinjira mu muriro yarajyaga asali iswalat ya mugitondo (Al Fadjri) n'iyo ku gicamunsi (Al Asw'ri), ndetse akazihozaho. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazivuze ku buryo bw'umwihariko kuko ari zo zikunze kugora, no kubera ko iya mu gitondo ikorwa abantu baryamye bari mu buryo bw'ibitotsi, naho iyo ku gicamunsi ikaba ikorwa abantu bahugiye mu mirimo yabo n'ubucuruzi bwabo. Uzitwararika izi swalat ebyiri hamwe n'uko zimugoye, kwitwararika izindi swalat bizamworohera.

فوائد الحديث

Agaciro k'izi swalat ebyiri: Iya mu gitondo (Al Fadj'ri) n'iyo ku gicamunsi (Al Asw'ri), ni na ngombwa kuzihozaho.

Umuntu ukoze izi swalat akenshi aba arangwa no kutagira ubunebwe muri we ndetse no kudakorera ijisho, kandi akaba akunda gusali.

التصنيفات

Agaciro k'iswala.