إعدادات العرض
Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Al Hakim na A-Twabaraniy]
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Kurdî Oromoo Wolof Soomaali Français Azərbaycan Tagalog Українська bm தமிழ் Deutsch ქართული Português Македонски Magyar فارسی Русский 中文الشرح
Muri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera k'uwo ari we wese mu bantu gusaza, kugacika intege nk'uko umwambaro mushyashya usaza iyo ukoreshejwe igihe kinini! Kubera gucika intege mu bikorwa byo kugaragira Allah cyangwa se gukora ibyaha, no kwijandika mu byo irari riba rimuhamagarira gukora. Niyo impamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatweretse ko tugomba gusaba Allah ko yatuvugururira ukwemera kwacu, twubahiriza amategeko twategetswe, dusingiza Allah kenshi tunamwicuzaho.فوائد الحديث
Gushishikarira gusaba Allah kuduha gushikama no kuvugurura ukwemera mu mitima yacu.
Ukwemera kugaragarira mu mvugo, mu ngiro no mu myizerere, kongerwa n'ibikorwa byo kwumvira Allah, kukagabanywa n'ibyaha.