Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume

Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume

Hadithi yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko ku munsi w'imperuka urupfu ruzazanwa mu ishusho y'intama y'isekurume, ifite ibara ry'umweru rivanze n'umukara; nuko umuhamagazi ahamagare mu ijwi riranguruye agira ati: Yemwe bantu bo mu ijuru! Maze batangire kurebaguzwa no kwisumbukuruza ngo barebe uwo ari we, Nuko ababaze ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, na buri wese muri bo azaba yamaze kurubona no kurwitegereza. Nuko umuhamagazi yongere ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro? Maze nabo batangire kwisumbukuruza kugira ngo barebe uwo ari we, Ababaze ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, na buri wese muri bo azaba yamaze kurureba no kurwitegereza; Nuko barubage, maze umuhamagazi avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, mugiye kubaho ubuziraherezo nta gupfa, namwe bantu bo mu muriro: Mugiye kubaho ubuziraherezo nta gupfa Ibi bizaba ari ingabire ziyongera ku zindi ziri guhabwa abemeramana, ndetse no kurushaho kubabaza no guhana abahakanyi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibasomera umurongo wa Qur'an ugira uti: {Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah).} [Mariam: 39.] Umunsi w'imperuka rero Allah nibwo azakiranura hagati y'abantu bo mu ijuru n'abo mu muriro, ari nabwo buri wese azinjira aho yaruhiye agiye kuba ubudapfa. Nuko inkozi y'ibibi izarushaho kubabara no kugira agahinda ndetse no kwicuza kubera ibyo atakoze neza, n'uwadohotse yicuze ko ntacyo yateganyirije uyu munsi.

فوائد الحديث

Iherezo ry'umuntu ku munsi w'imperuka ni ukubaho ubudapfa mu ijuru cyangwa se mu muriro.

Kuburira abantu mu buryo bukomeye ibintu bikura umutima bizaba ku munsi w'imperuka ndetse ko ari n'umunsi abantu bazaba bari kwicuza ibyo batakoze.

Kugaragaza ibyishimo bihoraho by'abantu bo mu ijuru, n'akababaro n'agahinda bihoraho by'abantu bo mu muriro.