Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi

Hadithi yaturutse kwa Ziyad Ibun Labiid (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi buzava mu bantu. Ndayibaza nti:Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute ubumenyi buzava mu bantu kandi dusoma Qur'an tukanayigisha abana bacu, nabo bakayigisha abana babo bikazagenda gutyo kuzageze ku munsi w'imperuka?? Nuko iransubiza iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Najyaga nkubara mu bantu basobanukiwe idini kuruta abandi hano i Madinat! Aba si abayahudi n'abanaswara basoma Tawurati na Injiili, ariko ntibagire na kimwe bashyira mu bikorwa mu bibikubiyemo?!

[Hadithi yagizwe impamo n'abandi bayakiriye mu zindi mpererekane] [Yakiriwe na Ibun Madjah]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari yicaye iri kumwe n'abasangirangendo bayo, nuko irababwira iti: Iki gihe nicyo ubumenyi buzakurwa mu bantu! Ziyad Ibun Labiid Al Answariy biramutangaza maze abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni gute ubumenyi buzadukurwamo tukabubura? Kandi dusoma Qur'an twaranayifashe mu mutwe? Ndahiye ku izina rya Allah ko tuzayigisha abagore bacu n'abana bacu, n'abuzukuru bacu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birayitangaza iravuga iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Nakubaraga mu bamenyi b'i Madinat! Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusobanurira ko kubura ubumenyi atari uko abantu bazabura Qur'an yo gusoma, ko ahubwo ari ukutayishyira mu bikorwa. Ngiyi Tawrati na Injili by'abayahudi n'abanaswara ariko ntacyo byabamariye, nta n'icyo byabunguye mu butumwa bubikubiyemo ngo babishyire mu bikorwa!

فوائد الحديث

Kuba hari za Qur'an zanditse muri za Musw'haf ndetse n'ibitabo abantu babifite byo gusoma, ntacyo byaba bimaze igihe badashyira mu bikorwa ibibikubiyemo.

Kuvana ubumenyi mu bantu bigira ibibibanziriza; bimwe muri byo: Ni urupfu rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse no gupfa kw'abamenyi bo basigire bayo, no kudashyira mu bikorwa ibyo abantu bazi.

Bimwe mu bimenyetso by'imperuka ni ukubura k'ubumenyi no kutabushyira mu ngiro.

Gushishikariza gushyira mu bikorwa, kuko nicyo kigambiriwe.

التصنيفات

Ubuzima bwa nyuma y'urupfu na mbere y'izurwa., Merit and Significance of Knowledge