إعدادات العرض
Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?
Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?
Hadithi yaturutse kwa Qatadat (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yatubwiye ko umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Muhanuzi wa Allah! Ni gute umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe? Intumwa iramusubiza iti: Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka? Qatadat yaravuze ati: Ni ko bimeze ndahiriye ku cyubahiro cya Allah Nyagasani wacu!
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Kurdî Wolof Moore Soomaali Français Oromoo Українська Tagalog Azərbaycan தமிழ் Deutsch bm ქართული Português mk Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ukuntu umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: None Allah wamuhaye amaguru abiri agendesha hano ku isi ntashobora kumuha kugendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?! Kubera ko Allah ari umunyabushobozi wa buri kintu.فوائد الحديث
Ku munsi w'imperuka, umuhakanyi azaba asuzuguritse ndetse azagendesha uburanga bwe.