إعدادات العرض
Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa
Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa
Hadith yaturutse kwa Abi Hazim Ibun Dinari yavuze ko: Abagabo baje kwa Sah'li Ibun Sa'ad A-Saadiy, bagiye impaka z'urudaca ku buryo Mimbari y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari imeze n'ibyo yari ikozemo, nuko barabimubaza, maze arababwira ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzi icyo yari ikozemo, kandi nayibonye umunsi wa mbere yazanywe n'umunsi wa mbere Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayicayeho, Intumwa yatumyeho nyirakanaka- umugore wo mu ba Answar, Sah'li yavuze uwo ari we, iramubwira iti: Tegeka umugaragu wawe w'umubaji ambarize imbaho nzajya nicaraho igihe ndi guha abantu inyigisho!" Nuko wa mugore ategeka umugaragu we, ayibariza imbaho zo mu giti cyo mu ishyamba, arazizana, wa mugore azoherereza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), Intumwa ibereka aho bazishyira. Nyuma nabonye Intumwa y'Imana isali iziriho ndetse inavuga Allah Akbar iziriho, inunama iziriho, maze aramanuka agenda asubira inyuma, yubama aho Mimbari itereye, arongera arubama, ubwo yari asoje yarahindukiye areba abantu maze arababwira ati: "Yemwe bantu! Ibi nabikoze kugira ngo mufate isomo mwige uko iswalat ikorwa."
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া دری Кыргызча Lietuvių नेपाली മലയാളം తెలుగు Bosanski Italiano ಕನ್ನಡ Kurdî Oromoo Română Soomaali Shqip Српски Українська Wolof Moore Tagalog O‘zbek Malagasy தமிழ் Azərbaycan فارسی ქართული 中文 Magyarالشرح
Abantu baje kuri umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bamubaza ku byerekeranye na Mimbari y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ibyo yari ikozemo? Bakaba bari babigiyeho impaka rubura gica, nuko ababwira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatumyeho umwe mu bagore b'aba Answar wari ufite umugaragu w'umubaji ngo amutegeke kuyibariza Mimbari izajya yicaraho igihe iri guha abantu inyigisho. Nuko wa mugore arayumvira, ategeka wa mugaragu we abariza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) Mimbari mu giti cyitwa A-Twar'fa-u. Ubwo yari arangije wa mugore yayoherereje Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyisariraho, ndetse inayikurizaho Allah, irunama iyiriho, irangije iyururukaho igenda isubira inyuma idahindukiye, nuko yubama aho iyo Mimbari itereye iragaruka. Ubwo yari imaze gusali yarahindukiye ireba abantu maze irababwira iti: Yemwe bantu! Ibi mbikoze ngamije ko mundeberaho mukamenya uko iswalat ikorwa.فوائد الحديث
Ni byiza gushyiraho Mimbari no kuyurira igihe cy'inyigisho, n'akamaro kayo ni ukugira ngo inyigisho zigera ku bantu bose.
Gusarira kuri Mimbari ugamije kwigisha abantu biremewe, biranemewe kandi ko Imam asarira ahasumbye abo asarisha ku bw'impamvu runaka.
Biremewe kwifashisha abantu bazi imyuga itandukanye igihe abayisilamu babacyeneye.
Biremewe kuba wahindura ho wari uhagaze uri mu iswalat ku bw'impamvu runaka ariko nturengere.
Biremewe ko uyobowe yareba umuyoboye mu iswala kugira ngo amwigeho, kandi ibyo ntibihabanye no kwibombarika mu iswalat.
التصنيفات
Uburyo Iswalat ikorwamo.