Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko

Hadith yaturutse kwa Warrad, wari umwanditsi w'umusangirangendo Al Mughirat Ibun Shu'ubat, yaravuze ati: Al Mughirat Ibun Shu'ubat yambwiye ibyo nandika ubwo yandikiraga Mu'awiyat avuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa n'ibisingizo, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyo ari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze. Bisobanuye ngo: Nemera nkanahamya ijambo ry'ukwemera ari ryo LA ILAHA ILA LLAH, ibikorwa byose mbikora kubera Allah, nkanahakana undi wabikorerwa utari we, nta wundi ukwiye kugaragirwa by'ukuri usibye we. Ndaniyemerera ko ubwami bw'ukuri bwuzuye ari ubwa Allah, n'ikuzo n'ishimwe bikorwa n'abo mu birere no mu isi nta wundi ubikwiye usibye Allah, kuko ari we ufite ubushobozi kuri buri kintu, kandi ko ibyo Allah yagennye mu kugaba no kwima nta wabisubiza inyuma, nta n'umunyabubasha ububasha bwe bwagira icyo bumarira, ahubwo ibyagira icyo bimumarira ni ibikorwa bye byiza yakoze.

فوائد الحديث

Ubu busabe bwa nyuma y'iswalat bukubiyemo amagambo ashimangira ko Imana ari imwe ikwiye no gusingizwa.

Kwihutira gushyira mu bikorwa imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kuyikwiza ahantu hose.

التصنيفات

Amagambo akoreshwa mu gusingiza Allah mu iswalat.