Hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat, hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat." Hanyuma ku nshuro ya gatatu iravuga iti: Kuri wa wundi uzabishaka

Hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat, hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat." Hanyuma ku nshuro ya gatatu iravuga iti: Kuri wa wundi uzabishaka

Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mughafal (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat, hagati ya buri Adhana ebyiri (umuhamagaro w'iswalat) harimo iswalat." Hanyuma ku nshuro ya gatatu iravuga iti: Kuri wa wundi uzabishaka.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko hagati ya buri muhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat) haba harimo iswalat y'umugereka, ibisubiramo inshuro eshatu, ku nshuro ya gatatu ivuga ko ibyo ari byiza kuri wa wundi ushatse gusali.

فوائد الحديث

Gushishikariza gusali iswalat y'umugereka hagati ya Adhana na Iqamat.

Umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu gusubiramo imvugo kenshi, mu rwego rwo kumvisha no gushimangira imvugo, kubera agaciro kayo.

Ikigamijwe muri iyi mvugo "Adhana ebyiri" ni Adhana na Iqamat, ziswe Adhana ebyiri kubera ko ari cyo kiganje nk'uko bavuga amezi abiri bagamije (izuba n'ukwezi), na ba Umar babiri bagamije (Abu Bak'ri na Umar).

Adhana ni ukumenyesha ko igihe cyo gusali cyegereje naho Iqamat ni ukumenyesha ko gusali bigiye gutangira.

التصنيفات

Umuhamagaro mukuru (Adhana) n'umuto (Iqamat)., Iswalat y'umugereka (itari itegeko).