Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva

Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva

Hadithi yaturutse kwa Abi Mar'thad Al Ghanawiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kwicara hejuru y'imva. Nkuko yabujije gusali abantu berekeye ku mva, nko kuba imva iherereye mu cyerekezo berekeramo basali (Qiblat), kubera ko ari bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana (Shir'k).

فوائد الحديث

Kubuza gusalira ku mva cyangwa hagati yazo cyangwa se uzerekeye, usibye iswalat ikorerwa uwapfuye nk'uko byemejwe mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Sunat).

Kubuza kwerekera imva igihe cyo gusali ni mu rwego rwo gukumira inzira yose iganisha ku ibangikanyamana.

Isilamu ibuza gukabiriza imva no kuyitesha agaciro, bityo nta kurengera nta no gutesha agaciro ku buryo bukabije!

Icyubahiro cy'umuyisilamu kirakomeza na nyuma y'urupfu rwe, kubera imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: (Kuvuna igufa ry'uwapfuye ni nko kurivuna akiri muzima!)

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine., Ibisabwa kugira ngo Iswala yemerwe.