Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)

Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije umugore umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar), Ibun Abass yavuze izina rye ariko nararyibagiwe, iti: "Ni iki cyakubujije kujyana natwe mu mutambagiro mutagatifu? Wa mugore arayisubiza ati: Dufite indogobe ebyiri; se w'abana n'umuhungu we batwaye imwe, badusigira imwe yo kwifashisha no kuzana amazi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ivuye mu mutambagiro wayo wa nyuma yakoze, yabajije umwe mu bagore bo mu basangwa b'i Madinat (Answar), impamvu atakoranye nabo umutambagiro mutagatifu igira iti: Ni iki cyakubujije gukorana natwe umutambagiro mutagatifu? Nuko wa mugore ayiseguraho ayibwira ko bafite ingamiya ebyiri gusa, imwe yatwawe n'umugabo we n'umuhungu wabo, indi bayisigaranye kugira ngo bajye bayifashisha mu kuvoma amazi mu iriba; Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko gukora umutambagiro muto (Umrat) mu kwezi kwa Ramadhan, ibihembo byabyo bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat).

فوائد الحديث

Agaciro ko gukora umutambagiro muto wa Umrat mu kwezi kwa Ramadwan.

Gukora umutambagiro wa Umrat mu kwezi kwa Ramadhan, ibihembo byabyo bingana no gukora uwa Hidjat, ariko ntibisimbura itegeko ryo gukora Hidjat.

Ibihembo by'ibikorwa biriyongera kubera agaciro k'ibihe bikorewemo; no muri byo harimo ukwezi kwa Ramadhan.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'umutambagiro mukuru (Hidja) n'umuto (Umrat).