Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka

Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka

Hadith yaturutse kwa Abdu Rahman Ibun Abi Layla yavuze ko igihe kimwe bari kwa Hudhayfat, asaba amazi yo kunywa maze ayazanirwa n'umuntu usenga umuriro (Majusiy), ubwo yamuherezaga icyo kunyweramo yarakimujugunyiye maze aravuga ati: Iyo nza kubireka abivuga rimwe cyangwa se kabiri, agamije kuvuga ati: Iyo ntabikora-, ariko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abagabo kwambara imyambaro ikoze mu ihariri uko yaba imeze kose. Yanabujije kandi abagabo n'abagore kurira no kunywera mubikoresho bikozwe muri Zahabu na Feza. Ndetse inavuga ko ari umwihariko w'abemeramana ku munsi w'imperuka, kubera ko babyirinze hano ku isi mu rwego rwo kumvira Allah, Naho abahakanyi, ku munsi w'imperuka ntabyo bazaba bafite, kuko bagize ubwira bwo kwishimisha mu byiza bya hano ku isi ubwo bigomekaga kuri Allah.

فوائد الحديث

Ni ikizira kwambara imyambaro ikose mu ihariri na Dibaji ku gitsinagabo, ndetse hanateganyijwe ibihano bihambaye ku muntu uzabyambara.

Abagore bemerewe kwambara ihariri na Dibaji.

Ni ikizira kurira no kunywera mu bikoze muri Zahabu na Feza ku gitsinagabo n'igitsinagore.

Hudhayfat (Imana imwishimire) yihanangirije mu buryo bukomeye ibi tumaze kuvuga, anagaragaza impamvu ko yabimubujije kenshi gukoresha ibikoresho bikoze muri Zahabu na Feza, ariko ntiyabireka.

التصنيفات

Imyifatire igihe cyo kwambara.