إعدادات العرض
Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu
Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu
Hadith yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cy'uko mpamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, no guhozaho iswalat, no gutanga amaturo, no kumva no kumvira, ndetse no kugira inama buri muyisilamu.
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Kiswahili Português සිංහල Svenska ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Tiếng Việt پښتو অসমীয়া دری Кыргызча or Malagasy नेपाली Čeština Oromoo Română Nederlands Soomaali తెలుగు മലയാളം ไทย Lietuvių Српски Shqip ಕನ್ನಡ Wolof Українська Moore ქართული Magyarالشرح
Umusangirangendo Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) aravuga ko yasezeranyije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko azagaragira Imana imwe, akitwararika iswalat eshanu z'itegeko ku manywa na nijoro, yubahiriza inkingi zayo n'ibisabwa byazo, ndetse n'ibikorwa by'imigereka byayo. No gutanga amaturo y'itegeko, akaba ari ibikorwa by'itegeko byo kugaragira Allah mu mitungo, ayo maturo ava mu bakire muri bo, agahabwa abacyene n'abandi muri bo bayakwiye. Nanayisezeranyije kuzumva no kumvira abayobozi, ndetse no kugira inama buri muyisilamu, nshishikajwe n'ineza ye, no kugira ngo agerweho n'ibyiza, no kumurinda ibibi byaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa.فوائد الحديث
Agaciro n'ibyiza byo gusali no gutaga amaturo, kandi ko byombi biri mu nkingi z'ubuyisilamu.
Agaciro n'ibyiza byo kujya inama no kuzigirana hagati y'abayisilamu, kugeza ubwo abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga babiyihaho isezerano.
التصنيفات
Agaciro k'iswala.