Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko

Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko

Hadithi yaturutse kwa Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko ijuru n'umuriro biri bugufi y'umuntu nk'uko imishumi ifunze inkweto iba iri bugufi ye, kubera ko ashobora gukora igikorwa Allah Nyir'ubutagatifu yishimira kikamwinjiza mu ijuru, cyangwa se agakora igikorwa cyo kugomera Allah cyaba impamvu y'uko azajya mu muriro.

فوائد الحديث

Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye, no gutinyisha gukora ibikorwa bibi kabone n'iyo byaba bicye.

Umuyisilamu mu buzima bwe agomba guhuriza hamwe kwizera ingororano za Allah igihe akoze ibyiza ari nako agira ubwoba bw'ibihano bye igihe amugomeye , ndetse agasaba Allah Nyir'ubutagatifu ko yamuha igihe cyose gushikama ku kuri kugira ngo azarokoke ibihano kandi uko ameze ntibimutere kwirara.

التصنيفات

Ibigize ijuru ndetse n'umuriro.