إعدادات العرض
Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan
Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Umwarabu wo mu cyaro yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibwira ati: Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan." Wa mwarabu arayisubiza ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko nta kindi nzongeraho. Ubwo yari amaze gutsimbura agiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu uzajya mu ijuru, narebe uyu."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Kiswahili Português සිංහල Svenska ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá ئۇيغۇرچە Tiếng Việt Hausa پښتو অসমীয়া دری Кыргызча or Malagasy नेपाली Čeština Oromoo Română Nederlands Soomaali తెలుగు മലയാളം ไทย Српски ಕನ್ನಡ Lietuvių Shqip Wolof Українська Moore ქართული Magyarالشرح
Umugabo umwe w'umunyacyaro yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo imubwire igikorwa cyamwinjiza mu ijuru, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko kwinjira mu ijuru no kurokoka umuriro, bishingiye ku gushyira mu bikorwa inkingi z'ubuyisilamu, bagaragira Allah wenyine, batamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Guhozaho iswalat eshanu Allah yategetse abagaragu be buri manywa na buri joro. Gutanga amaturo Allah yategetse, agahabwa abayakwiye. Kwitwararika igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan mu gihe cyacyo. Nuko wa mugabo aravuga ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko ntacyo nzongera kuri ibi bikorwa by'itegeko numvise umbwira, kandi nta n'icyo nzagabanyaho. Ubwo yari amaze kugenda, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu wo mu ijuru, narebe uyu mwarabu w'umunyacyaro.فوائد الحديث
Kugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, nicyo gikwiye guherwaho mu ivugabutumwa.
Kwigisha ibikorwa by'itegeko byonyine umuntu uba akiri mushya mu idini ry'ubuyisilamu.
Guhamagarira abantu kugana inzira ya Allah bikwiye gukorwa mu byiciro.
Umuntu akwiye gushishikarira kwiga idini rye.
Iyo umuyisilamu akoze ibikorwa by'itegeko aba agize intsinzi, ariko ntibisobanuye ko areka cyangwa se akagira ubunebwe mu gukora ibikorwa by'umugereka, kubera ko ibikorwa by'umugereka byuzuza ibituzuye mu bikorwa by'itegeko.
Kuvuga bimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah ku buryo bw'umwihariko ni ikigaragaza ko ari byo bihambaye, ndetse no kubishishikariza kubikora, ariko ntibisobanuye ko ari byo byonyine, nta bindi bihari by'itegeko.