Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire

Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku mugabo umwe wajyaga aguriza abantu cyangwa se akabagurisha bakazamwishyura nyuma; Yajyaga abwira umukozi we wamwishyurizaga amadeni abantu bamufitiye ati: Nujya ujya kwishyuza ugasanga uwo wishyuza ntafite ubushobozi bwo kukwishyura, ujye umworohera umwihanganire utamushyizeho igitutu mu kumwishyuza. Cyangwa se kwakira ibyo umusanganye kabone n'iyo byaba bituzuye, ibyo byose uwo mugabo yabikoraga kubera gushaka ko Allah nawe yazamwakirira ibyo azaba afite akamubabarira. Ubwo wa mugabo yari amaze gupfa, Allah yaramubabariye, ndetse ntiyamuhanira ibyaha bye.

فوائد الحديث

Kugirira neza abantu no kubababarira ndetse no korohera ukomerewe muri bo ni imwe mu mpamvu zizatuma umugaragu arokoka ibihano ku munsi w'imperuka.

Kugirira neza ibiremwa no kubikora kubera Allah wiringiye impuhwe ze ni imwe mu mpamvu zo kubabarirwa ibyaha.