Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro

Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro, kandi gukora ibyaha ku mugaragaro ni igihe umuntu akoze igikorwa mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akavuga ati: Yewe kanaka! Mu ijoro ryashize nakoze ibi n'ibi, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, bugacya amena ibanga Allah yari yamugiriye."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu ukoze icyaha, hiringiwe ko Allah azamubabarira, cyeretse wa wundi ushyira ibyaha bye ku mugaragaro akivamo agamije kwigamba no kwiyemera ku bandi, uwo nta mbabazi akwiye; nk'igihe akoze icyaha mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akaramuka yigamba abiratira abandi avuga ko yaraye akoze ibyaha runaka, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, ibyo Nyagasani we yari yamuhishiriyeho akabishyira ku mugaragaro!

فوائد الحديث

Ni bibi kwigamba ibyaha nyuma y'uko Allah Nyir'ubutagatifu yaguhishiriye.

Kwigamba ibyaha, ni bumwe mu buryo bwo gukwiza ubwangizi mu bemeramana.

Uwo Allah yahishiriye hano ku isi, no ku munsi w'imperuka azamuhishira; ibi bikaba ari bimwe mu bigaragaza impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu zagutse ku bagaragu be.

Uwo Allah agerageje agakora icyaha, aba akwiye kwihishira kandi akicuza kuri we.

Ubuhambare bw'icyaha cya ba bandi bagambira gushyira ku mugaragaro ibyaha, ndetse bikanabaviramo kutababarirwa na Allah.

التصنيفات

Kunenga ibyaha