إعدادات العرض
Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze
Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili فارسی தமிழ் සිංහල မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە ไทย دری Fulfulde Magyar ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Malagasy тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Tagalog Azərbaycan ქართული bm Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kwiringira Allah Nyir'ubutagatifu mu gukora ibifite akamaro no kureka ibitera ingaruka mu myemerere no mu mibereho, kubera ko nta we utanga cyangwa se ngo yime, cyangwa se ngo ateze ingaruka cyangwa se ngo agirire abandi umumaro usibye Allah Nyir'ubutagatifu. Ko dukwiye gukora impamvu zizana umumaro, zigakuraho ingaruka hamwe no kwiringira Allah by'ukuri. Igihe cyose tuzakora ibibi Allah azaduha amafunguro nkuko ayaha inyoni igihe zivuye mu byari byazo zishonje, hanyuma zikagaruka nimugoroba zihaze. Ibyo inyoni zikora ni bumwe mu buryo bwo gukora impamvu zo kujya gushaka amafunguro, nta kwirara no kunebwa.فوائد الحديث
Agaciro ko kwiringira Allah, ndetse ko ari imwe mu mpamvu zo kubona amafunguro.
Kwiringira Allah ntibikuraho kugira ibyo umuntu akora, kubera ko yavuze ko kwiringira by'ukuri ntibikuraho kujya gushaka amafunguro mu gitondo na nimugoroba.
Amategeko y'ubuyisilamu yitaye ku bikorwa by'umutima, kubera ko kwiringira Allah ni igikorwa cy'umutima.
Kwishingikiriza impamvu zonyine gusa ni ukugira ukwemera kutuzuye, no kureka gukora impamvu ni ukugira ubwenge butuzuye.
التصنيفات
Agaciro k'ibikorwa by'umutima.