إعدادات العرض
Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo
Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Abarangwa n'ubutabera bazaba bari kuri Min'bar z'urumuri, iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, n'ubwo amaboko ye yose ari indyo; abo ni babandi batabogama mu guca imanza kwabo, no ku miryango yabo ndetse no mu bo bashinzwe kuyobora.”
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी සිංහල Kurdî Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە Hausa ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Malagasy тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული bm Lingala Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko abantu barangwa n'ukuri ndetse n'ubutabera hagati y'abantu bashinzwe kuyobora ndetse n'abantu bo mu miryango yabo, ku munsi w'imperuka ibyicaro byabo bizaba ahantu hirengeye hakoze mu rumuri mu rwego rwo kububahisha. Izo Min'bar ziherereye iburyo bwa Allah Nyir'impuhwe, kandi amaboko ye yombi ni iburyo!فوائد الحديث
Agaciro ko kurangwa n'ubutabera ndetse no gushishikariza kurangwa nabwo.
Ubutabera ni rusange bukusanyirije hamwe inshingano zitandukanye no gucira abantu imanza, kugeza no ku butabera hagati y'abagore b'umuntu ndetse n'abana n'ibindi.
Kugaragaza agaciro k'abantu barangwa n'ubutabera ku munsi w'imperuka.
Ku munsi w'imperuka abantu baranzwe n'ubutabera bazaba bari mu ngeri zitandukanye buri wese bijyanye n'ibikorwa bye.
Uburyo bwo gushishikariza no gukundisha abantu ibyiza ni bumwe mu buryo bw'ivugabutumwa, bushishikariza urikorerwa kurushaho kumvira Allah.
التصنيفات
Imico myiza.