إعدادات العرض
Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera
Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ntimukabanze abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro, ahubwo nimujya muhura n'umwe muri bo mu nzira mujye mumutera kubabererekera."
الترجمة
العربية Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල Nederlands অসমীয়া Tiếng Việt Kiswahili ગુજરાતી پښتو Română മലയാളം Deutsch नेपाली Shqip Кыргызча ქართული Moore Magyar తెలుగు Svenska Македонски ಕನ್ನಡ Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kubanza abayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro kabone n'iyo baba munsi y'ubuyobozi bw'abayisilamu ku bw'amasezerano, ndetse n'abandi batari bo b'abahakanyi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanasobanuye ko iyo duhuye n'umwe muri bo mu nzira tuba dukwiye gutuma atubererekera; bityo umwemera niwe ugendera mu nzira hagati, umuhakanyi akaba ari we umubererekera, kandi umuyisilamu ntasuzugurika ibihe byose.فوائد الحديث
Ntibyemewe ko umuyisilamu abanza umwe mu bayahudi n'abanaswara indamutso y'amahoro.
Biremewe kwikiriza indamutso yabo iyo ari bo babanje ukavuga uti: Namwe.
Ntibyemewe ko umuyisilamu agambirira kubangamira umuhakanyi nta mpamvu ibimuteye, kugira ngo umuhakanyi amubererekere, ariko iyo inzira ari nto cyangwa se irimo umubyigano w'abantu, umuyisilamu niwe uba akwiye kuyigendamo, umuhakanyi akamubisa.
Kugaragaza icyubahiro cy'umuyisilamu no gusuzugurika kw'abatari we, hatabayemo guhohotera cyangwa se gukoresha imvugo mbi.
Gutuma abahakanyi baberereka ni ukubera ubuhakanyi bwabo, kuko hari ubwo byaba impamvu yo kuba abayisilamu bakarokoka umuriro, iyo bitumye basobanukirwa impamvu yabyo.
Ntacyo bitwaye umuyisilamu kubanza umuhakanyi akamubaza ati: Amakuru yawe? Waramutse ute? Wiriwe ute? N'andi magambo nk'ayo igihe biri ngombwa, kubera ko ikibujijwe ari indamutso y'amahoro (A-SALAAM).
Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Icyo umuntu yahitamo nuko n'umunyabihimbano umwemeramana uri ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigishasha) atamubanza indamutso y'amahoro, kabone n'iyo yaba asuhuje uwo atazi nyuma akagaragara ko ari utari umuyisilamu uri mu gihugu cy'abayisilamu ku bw'amasezerano yagiranye n'ubuyobozi bw'abayisilamu (Dhimiyu) cyangwa se umunyabihimbano aravuga ati: Nsubiranye indamutso yanjye y'amahoro (A-Salam) agamije kumusuzugura.