إعدادات العرض
Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye
Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarambwiye iti: "Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە සිංහල ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Oromoo Wolof Soomaali Malagasy Български Українська Azərbaycan ქართული bm тоҷикӣ Македонскиالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza gukora ibikorwa byiza, no kutabisuzugura kabone n'iyo byaba bito; no muri ibyo harimo kumwenyurira umuntu no kumwereka uburanga bucyeye igihe muhuye; ni nabyo umuyisilamu akwiye gushishikarira, kubera ko bituma umuvandimwe w'umuyisilamu akwisangaho ndetse no kumutera ibyishimo.فوائد الحديث
Ibyiza byo gukundana hagati y'abameramana, no kwimwenyura no gukwiza akanyamuneza igihe hari uwo uhuye nawe mu bemeramana.
Uburyo amategeko y'idini atunganye kandi ari rusange, ndetse ko yaje azanye icyo ari cyo cyose gifitiye akamaro abayisilamu ndetse no kubahuriza hamwe.
Gushishikariza gukora ibikorwa byiza kabone n'iyo byaba bicye.
Gukundisha gutera ibyishimo abayisilamu; kubera ko bigira uruhare mu gukwiza urukundo hagati yabo.
التصنيفات
Imico myiza.