“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

Hadithi yaturutse kwa Djubayr Ibun Mutw'im (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: “Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uciye isano n'abanyamuryango be abima ibyo abagomba, cyangwa se akababuza amahoro, uwo akwiye kutazinjira mu ijuru.

فوائد الحديث

Guca amasano n'ubuvandimwe ni kimwe mu byaha bikuru.

Kunga amasano n'ubuvandimwe bikorwa mu buryo busanzwe buzwi, niyo mpamvu butandukana bitewe n'ahantu n'ibihe ndetse n'abantu.

Kunga isano n'ubuvandimwe bikorwa umuntu abasura, abaha amaturo, abagirira neza, asura abarwayi muri bo, ababwiriza gukora ibyiza, anababuza gukora ibibi, n'ibindi nk'ibyo.

Buri uko uciye isano n'uwa bugufi niko icyaha kirushaho gukomera.