Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah

Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah

Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi Ibun Abdillah Al Qas'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzasali iswalat yo mu rucyerera (A-Swub'hi) azaba ari mu burinzi bwa Allah Bityo Allah ibigendanye n'ubwo bwishingizi bwe, kuko uwo azabiryoza akabimubaza azabimuhanira, narangiza amurundumurire mu muriro wa Jahanamu.”

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu ukoze iswalat yo mu rukerera aba ari mu burinzi bwa Allah no mu bwishingizi bwe, aramutabara akanamurengera. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije yihanangiriza abica iryo sezerano ntibarikore, nko kuba batasali Al Fadj'ri, cyangwa se bakaba bagirira nabi usari Al Fadj'ri ko bakwiye ibihano bikomeye by'uko Allah azabaryoza impamvu batabikoze, kandi uwo Allah azabibaza azahura n'ibihano bye, hanyuma ajugunywe mu muriro wa Djahanamu.

فوائد الحديث

Kugaragaza agaciro k'iswalat yo mu rucyerera n'ibyiza byayo.

Kwihanangiriza mu buryo bukomeye kugirira nabi umuntu witwararika gusali iyi swalat yo mu rucyerera.

Allah Nyir'ubutagatifu ahorera abagaragu be bakora ibikorwa byiza.