Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe

Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe, umuyobozi uyoboye abandi ni umushumba ndetse azabazwa abo yaragijwe; n'umugabo ni umushumba ku be bo mu rugo kandi azababazwa; umugore ni umushumba ku byo mu rugo rw'umugabo we ndetse n'abana be, kandi azababazwa; n'umugaragu ni umushumba w'umutungo wa shebuja kandi azawubazwa! bityo mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragijwe!"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu mu muryango mugari (sosiyete) afite inshingano arinze kandi ategetswe gucunga neza. Bityo Imam n'umuyobozi ni abashumba mubo Allah yabaragije; bagomba kurinda amategeko abagenga, ndetse bakanabarinda abashaka kubagirira nabi, bakanarwanya abanzi babo, kandi bakabarinda gutagaguza ibyabo. N'umugabo abo mu rugo rwe, ategetswe kubaha ibyo bacyeneye, no kubabanira neza, no kubigisha ndetse no kubaha uburere. N'umugore mu rugo rw'umugabo we ni umushumba, agomba gucunga neza iby'umugabo we, agaha abana be uburere, kandi azabibazwa. N'umukozi cyangwa se umugaragu ni abashumba mu mutungo wa ba shebuja, bagomba kuwurinda neza, bakanamukorera neza nkuko bikwiye, kandi bazabibazwa. Bityo buri wese ni umushumba mubyo Allah yamuragije, kandi na buri wese azabibazwa.

فوائد الحديث

Inshingano mu muryango mugari wa Kisilamu ni rusange, bijyanye n'ubushobozi bwa buri wese n'inshingano ze.

Uburyo inshingano z'umugore zihambaye, kubera ko asabwa kurinda iby'urugo rw'umugabo we ndetse n'abana be.

التصنيفات

Inshingano z'umuyobozi., Imibanire myiza hagati y'abashakanye., Kurera abana.