Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko

Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse guhozaho gusoma Qur'an no kuyitwararika kugira ngo umuntu wari warayifashe mu mutwe atayibagirwa. Ibi ikaba yarabishimangiye ubwo yarahiraga ko Qur'an icika nyirayo byihuse kuruta uko ingamiya yari iziritse icika nyirayo igihe ayirekuye.

فوائد الحديث

Umuntu wafashe Qur'an mu mutwe iyo ahojejeho kuyisoma inshuro nyuma y'inshuro, imuhama mu gituza cye, iyo atabigenje atyo iramucika ndetse akanayibagirwa.

Mu nyungu zo kwitwararika Qur'an ni ibihembo n'ingororano, no kuzazamurwa mu ntera ku munsi w'imperuka.

التصنيفات

Agaciro ko kwita kuri Qur'an Ntagatifu.