Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo

Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo

Hadithi yaturutse kwa abil Hayaadj Al Asadiyu yaravuze ati: Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yohereza abasangirangendo bayo ikabasaba ko batagomba kureka ikibumbano kiri mu ishusho y'igihumeka cyangwa se ikitari ikibumbano usibye ko bagomba kugikuraho ntibakireke. Ndetse ko batagomba gusiga imva irenze ku butaka usibye ko bagomba kuyisanza ikareshya nabwo, bagasenya ibiyiriho biyubakiye, ntisumbe ubutaka cyane, ikabusumba mu ntera ireshya n'ikiganza.

فوائد الحديث

Ni ikizira kubumba cyangwa se kubaza amashusho y'ibihumeka, kuko ari imwe mu nzira z'ibangikanyamana.

Biremewe gukuzaho ukuboko ikibi igihe biri mu bubasha bwawe ndetse ubifitiye ubushobozi.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikariraga gukuraho icyo ari cyo cyose mu bisigisigi by'ubujiji, nk'amashusho, ibibumbano, n'inyubako bubakiraga ku mva.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.