Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije

Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije

Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imwishimire) yaravuze iti: "Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usomye mu ijoro imirongo ibiri ya nyuma yo muri Suratul Baqarat, Allah aba amuhagije kuba yamurinda ikibi icyo ari cyo cyose. Hari imvugo isobanura ko iyo mirongo iba imuhagirije isengesho ry'igihagararo cyo mu ijoro. Hari n'indi mvugo isobanura ko iyo mirongo iba imuhagirije andi magambo yo gusingiza Allah akoresha. Hari n'indi mvugo ivuga ko iyo mirongo ari yo micye ishoboka wasoma mu mirongo ya Qur'an muri iryo joro. Hari n'izindi zitari izi tuvuze. Izi mvugo zose zishobora no kuba ari ukuri, kuko iyi mvugo zose zikubiyemo.

فوائد الحديث

Kugaragaza ibyiza byo gusoma imirongo ya nyuma yo muri Suratul Baqarat ari yo itangira ivuga iti: (AMANA RASULU....) kugera ku mpera z'iyi surat.

Impera za Suratul Baqarat zirinda uzisomye mu ijoro ibibi n'inabi bya Shaytwani.

Ijoro ritangira izuba rikimara kurenga, rikarangira umuseke utambitse.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'ibice (Surat) n'imirongo (Ayat) bya Qur'an Ntagatifu., Amagambo yo gusingiza Allah mu gitondo na nimugoroba.