Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira

Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ukwemera kurimo izego zirenga mirongo irindwi- cyangwa se zirenga mirongo itandatu-, urwego ruruta izindi ni ukuvuga ijambo LA ILAHA ILA LLAHU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'uruciriritse muri zo ni ugukura mu nzira ikibangamira abantu, no kugira isoni ni rumwe mu nzego zo kwemera."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kurimo inzego nyinshi, zikubiyemo ibikorwa n'imyemerere ndetse n'imvugo. Kandi ko urwego ruruta izindi ari ijambo LA ILAHA ILA LLAH, uzi ibisobanuro byaryo, ushyira mu bikorwa ibirikubiyemo by'uko Allah ariwe Mana yonyine ikwiye kugaragirwa yonyine nta yindi. Kandi ko igikorwa giciriritse mu bikorwa byo kwemera ari ugukura mu nzira ikibangamira abantu. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko no kugira isoni ari kimwe mu bigize ukwemera, kubera ko ari umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.

فوائد الحديث

Kwemera kurimo inzego zirutanwa hagati yazo.

Kwemera ni imvugo n'ibikorwa n'imyizerere.

Kugirira Allah isoni bisaba ko atakubona mu byo yakubujije, kandi ntakubure mu byo yagutegetse!

Kuvuga umubare ntibisobanuye ko ari byo byonyine, ahubwo bigaragaza ko ibikorwa bigize ukwemera ari byinshi, kubera ko abarabu hari ubwo bavuga umubare w'ikintu badashaka guhakana ikitari icyo (bivuze ko bishobora kurenga uwo mubare bavuze.)

التصنيفات

Ukwiyongera k'ukwemera no kugabanyuka kwayo.