إعدادات العرض
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Kurdî Oromoo Wolof Soomaali Français Tagalog Azərbaycan Українська bm தமிழ் Deutsch ქართული Português Македонски Magyar فارسی Русский 中文الشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratanga umuti wavura ibibazo byinshi umwemeramana azanirwa na Shaytwani; Bimwe muri byo nuko Shaytwani imubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Ni nde waremye ijuru? Ni nde waremye isi...! Ibyo bibazo byose, umwemeramana akamusubiza ashingiye ku idini n'inyurabwenge na kamere ko ari Allah! Ariko Shaytwani ntanyurwa birangira amujyanye mu bindi kugeza ubwo amubajije ati: Ninde waremye Nyagasani wawe? Icyo gihe nibwo umwemeramana yirukana ibyo bishuko akoresheje kimwe mu buryo butatu: Kwemera Allah Kwiragiza Allah ngo akurinde Shaytwani Kurekera aho ntakomeze kubitekerezaho.فوائد الحديث
Kwirengagiza ibishuko bya Shaytwani n'ibitekerezo bye no kudakomeza kubitekerezaho, ahubwo ukagarukira Allah kugira ngo ubyirukane.
Buri icyo ari cyo cyose umutima utekereje gihabanye n'idini kiba giturutse kuri Shaytwani.
Kubuza gutekereza kuri Allah n'imiterere ye, no gushishikariza gutekereza ku biremwa bye n'ibimenyetso bye.