badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa

badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa

Hadithi yaturutse kwa Abi Abdi Rahman A-Sulamiy (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa. Baravuze bati: Byatumye tumenya ubumenyi tubushyira no mu bikorwa.

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Ahmad]

الشرح

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imirongo icumi muri Qur'an ntibimukire ku yindi iyo batarayiga neza ngo bayisobanukirwe banayishyire mu bikorwa, bituma bagira ubumenyi banashyira mu bikorwa icya rimwe.

فوائد الحديث

Ibyiza by'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) no kwita kwabo ku kwiga Qur'an.

Kwiga Qur'an bijyana no gushyira mu bikorwa ibiyikubiyemo, ntabwo ari ukuyisoma no kuyifata mu mutwe gusa.

Ubumenyi buza mbere yo kubutanganza no kubushyira mu bikorwa.

التصنيفات

Ubumenyi bw'imisomere ya Qur'an Ntagatifu., Imyifatire yo gusoma Qur'an Ntagatifu n'ikwiye kuranga abayize., Agaciro k'ubumenyi.