Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru

Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Maka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho iravuga iti: "Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru; bityo abantu ni babiri: Uwumvira Allah, umutinya, w'umunyabuntu, n'umuntu w'umwangizi, w'inkozi y'ibibi, usuzuguritse imbere ya Allah. Kandi abantu bose ni bene Adamu, kandi Allah yaremye Adamu mu itaka. Allah aragira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Hiban]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Makat irababwira iti: Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji n'ubwirasi, no kwiratana ibisekuru, kandi ko abantu barimo ingeri ebyiri: Uwumvira Allah, umutinya, ugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, uwo nawe aba ari umuntu wubahitse imbere ya Allah, kabone n'iyo nta butunzi cyangwa se umuryango yaba afite. Cyangwa se umwangizi, w'inkozi y'ibibi, uyu akaba asuzuguritse imbere ya Allah, ndetse nta n'icyo avuze, kabone n'iyo yaba afite ubutunzi cyangwa se icyubahiro cyangwa se ubutware. Kandi ko abantu bose ari bene Adamu, ndetse Allah yaremye Adamu mu gitaka. Bityo ntibikwiye ko umuntu ufite inkomoko mu gitaka ko yakwibona cyangwa se akumva ko ari igitangaza. Ibi bikaba bishimangirwa n'imvugo ya Allah igira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].

فوائد الحديث

Kubuza kwiratana isano ry'amasano n'ibyubahiro runaka.

التصنيفات

Agaciro k'ubuyisilamu n'ibyiza byabwo., Idini ry'ubuyisilamu ni rusange., Uburenganzira bwa muntu muri Isilamu., Ibisobanuro by'imirongo ya Qur'ani (Ayat).