إعدادات العرض
Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho
Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho
Hadith yaturutse kwa Abu Twal'hat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abamalayika ntibajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa ndetse rurimo n'amashusho."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Português සිංහල অসমীয়া Kiswahili ગુજરાતી Tiếng Việt Nederlands پښتو Hausa नेपाली മലയാളം Кыргызча Română Svenska Српски తెలుగు ქართული Moore Magyar Македонски Čeština Українська አማርኛ Azərbaycanالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abamalayika bashinzwe kuzana impuhwe batajya binjira mu rugo rwororewemo imbwa cyangwa se ururimo amashusho y'ibihumeka; kubera ko gukora amashusho y'ibihumeka ari icyaha, ndetse harimo no kwigana ibiremwa bya Allah, ikaba ari n'imwe mu nzira zigeza ku ibangikanyamana, no muri ayo mashusho harimo agaragirwa mu cyimbo cya Allah. Naho impamvu batinjira mu rugo rwororewemo imbwa, ni ukubera ko zirya kenshi umwanda, no muri zo hari izitwa amashitani, kandi abamalayika ntibajya bahuza n'amashitani. No kubera ko umwuka w'imbwa ari mubi, kandi abamalayika ntibakunda ahari umwuka mubi, no kubera ko bibujijwe kuzorora, bityo uzoroye ahanishwa ko abamalayika batinjira mu nzu ye, no kuba batayikoreramo amasengesho no kutamusabira imbabazi kwa Allah, no kumuzanira imigisha mu nzu ye, no kumurinda inabi ya Shitani.فوائد الحديث
Ni ikizira korora imbwa cyeretse imbwa yo guhiga, no kuragira amatungo ndetse no kwifashisha mu buhinzi.
Kugira amashusho ni bimwe mu bikorwa bibi byirukana abamalayika, ndetse n'ahantu ari hatuma hatagera impuhwe za Allah, nk'uko bigenda ku mbwa.
Abamalayika batinjira mu rugo rwororewemo imbwa ni abamalayika b'impuhwe, naho abarinda umuntu n'abandi bafite ibyo bashinzwe nk'ushinzwe urupfu ntaho bakumirwa kwinjira.
Ni ikizira kumanika ku nkuta amashusho y'ibihumeka ndetse n'ibindi.
Al Khatwabiy yaravuze ati: Abamalayika ntibinjira mu rugo rwororewemo imbwa zibujijwe cyangwa se rurimo amashusho, naho imbwa zitabujijwe nk'izifashishwa mu guhiga, no mu buhinzi, no kuragira amatungo, n'amashusho atari imitako nk'ayo ku matapi n'imisego, ntabuza abamalayika kuyinjiramo.