إعدادات العرض
Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi
Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi
Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajije iti: "Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
الترجمة
العربية Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी বাংলা Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands ئۇيغۇرچە ไทย دری Кыргызча Lietuvių नेपाली Malagasy Italiano ಕನ್ನಡ Oromoo Română Wolof Soomaali Српски Moore Українська Български Tagalog Azərbaycan ქართული Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragariza abasangirangendo bayo ibyaha bihambaye kuruta ibindi, maze ivuga ibi bitatu: 1-Kubangikanya Imana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se gufata ikindi ukakinganya na Allah mu kuba ari we Mana yonyine ikwiye guharirwa amasengesho, n'ibikorwa byayo yihariye bidakorwa n'undi uwo ari we wese, ndetse no kuba ari we Mana yonyine mu mazina yayo yihariye n'ibisingizo byayo. 2-Gusuzugura ababyeyi: Ni ukubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba. 3. Ni ukuvuga ibinyoma, harimo no kubihamya: Bikaba ari buri mvugo mpimbano y'ikinyoma umuntu avuga agamije gutesha agaciro uwo ari kuvuga kugira ngo atware umutungo we, cyangwa se amuhemukire ku cyubahiro cye cyangwa se n'ibindi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasubiyemo kenshi iri jambo rigira riti no kuvuga ibinyoma, igamije kuburira abantu kureka kuvuga amagambo y'ibinyoma, no kubagaragariza ko ari ibibi ndetse n'ingaruka zabyo mbi ku muryango mugari, kugeza ubwo abasangirangendo bavuze bati: Iyaba yari icecetse, mu rwego rwo kuyigirira impuhwe, no kutishimira ibyayibangamira.فوائد الحديث
Icyaha gihambaye kuruta ibindi ni ukubangikanya Allah, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagishyize imbere y'ibindi byaha byose ndengakamere, ibi nabyo bigashimangirwa n'imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti: {Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka...} [A-Nisa'u: 48]
Ubuhambare bw'uburenganzira bw'ababyeyi bombi, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabuhuje n'uburenganzira bwa Allah Nyir'ubutagatifu.
Ibyaha birimo amoko abiri: Hari ibikuru n'ibito; ibikuru ni icyo ari cyo cyose mu byaha cyateganyirijwe igihano ku isi nk'ibihano mpanabyaha cyangwa se umuvumo cyangwa se isezerano ku munsi w'imperuka ryo kuzajya mu muriro. Kandi ko ibyaha bikuru birutanwa, bimwe muri byo birakomeye kuruta ibindi ku bijyanye n'uko biziririjwe, naho ibyaha bito ni ibyaha bitari ibikuru.