Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze igitambo cy'intama ebyiri z'isekurume z'umweru zifite amahembe, Izibagira ubwayo n'amaboko yayo, ivuga izina rya Allah ndetse inavuga Allah Akbar (TAKBIR), ishyira ukuguru kwayo ku misaya yazo

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze igitambo cy'intama ebyiri z'isekurume z'umweru zifite amahembe, Izibagira ubwayo n'amaboko yayo, ivuga izina rya Allah ndetse inavuga Allah Akbar (TAKBIR), ishyira ukuguru kwayo ku misaya yazo

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze igitambo cy'intama ebyiri z'isekurume z'umweru zifite amahembe, Izibagira ubwayo n'amaboko yayo, ivuga izina rya Allah ndetse inavuga Allah Akbar (TAKBIR), ishyira ukuguru kwayo ku misaya yazo.

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Anas (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi w'irayidi yibagiye ubwayo intama ebyiri z'umweru uvanze n'umukara zifite amahembe, ndetse iranavuga iti: BISMILLAH (Ku izina rya Allah), inavuga ALLAH AKBAR (Allah asumba byose), ndetse inashyira ukuguru kwayo ku majosi yazo.

فوائد الحديث

Gutanga ibitambo ni rimwe mu mategeko y'idini ry'ubuyisilamu, ndetse n'abayisilamu bose babyemeranyijweho.

Icyiza nuko igitambo cyaba ari ubwoko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nayo yabaze, kubera ko iri tungo Intumwa y'Imana yatanzemo igitamo rigaragara neza, ndetse n'ibinure byaryo n'inyama zaryo ni nziza.

Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Mu cyo twunguka muri iyi Hadith ni uko ari ibyiza ko umuntu ariwe wibagira igitambo yatanze, ntahagararirwe cyeretse ku bw'impamvu, icyo gihe ni byiza ko aba ahibereye kiri kubagwa, ariko n'iyo ahagarariwe n'umuyisilamu biremewe ku bamenyi bose.

Umumenyi Ibun Hadjar nawe yaravuze ati: Harimo no gushishikariza kuvuga ALLAH AKBAR hamwe na BISMILLAH igihe cyo kubaga, no gushishikariza gushyira ikirenge ku musaya w'iburyo w'itungo ugiye kubaga, abamenyi bemeranyijwe kandi ko ari byiza kuyiryamisha ku ruhande rw'ibumoso, ugashyira ikirenge ku musaya w'iburyo kugira ngo byorohere ubaga gufata icyuma n'ukuboko kwe kw'iburyo, no gufata umutwe wayo n'ukuboko kw'imoso.

Gushishikariza kubaga igitambo cy'itungo rifite amahembe, ariko ritanayafite biremewe.

التصنيفات

Kubaga., Ibitambo