ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali

ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemerana (Imana imwishimire) yavuze ko Fatwimat umukobwa wa Abi Hubayshin yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Njya ngira uburwayi nyuma y'imihango amaraso agakomeza kuza adkama, ese njye ndeka gusali? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Oya ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Fatwimat umukobwa wa Hubayshi yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ati: Amaraso yanjye y'imihango ntajya ahagarara, ahubwo nkomeza kuyabona no mu gihe kitari icy'imihango gisanzwe, ese nanjye itegeko rindeba ni nk'iry'umuntu uri mu mihango njye ndeka gusali? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ayo maraso ni ay'uburwayi aterwa no kuba haba hari umutsi wo muri nyababyeyi wacitse, ntabwo ari amaraso y'imihango. Bityo igihe cy'imihango usanzwe uyiboneramo nikigera, ujye ureka iswalat no gusiba n'ibindi bikorwa umuntu uri mu mihango atemerewe; ariko icyo gihe nikirangira, uzaba utakibarwa nk'uri mu mihango, uzisukure inzira y'amaraso, hanyuma wiyuhagire umubiri wose, hanyuma usali.

فوائد الحديث

Ni itegeko ko umugore yiyuhagira igihe iminsi ye y'imihango ayivuyemo.

Umugore ubona amaraso atari ay'imihango ayo aba ari ay'uburwayi aba ategetswe gusali.

Imihango: Ni amaraso ya kamere nyababyeyi isohora binyuze mu gitsina cy'umugore ukuze, ibyo bikaba bimubaho mu minsi runaka.

Amaraso y'uburwayi: Ni amaraso aza mu gihe kitari icy'imihango.

Itandukaniro riri hagati y'amaraso y'imihango n'ay'uburwayi nuko ay'imihango afite ibara ryirabura, arafashe ndetse aranuka, naho ay'uburwayi yo aratukura kandi ntafashe, ndetse nta n'impumuro inuka aba afite.