إعدادات العرض
Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tiếng Việt සිංහල ئۇيغۇرچە Hausa Português Kurdî Kiswahili Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá ไทย پښتو অসমীয়া دری Кыргызча or नेपाली Malagasy Română తెలుగు Lietuvių Oromoo മലയാളം Nederlands Soomaali Shqip Српски Deutsch Українська ಕನ್ನಡ Wolof Moore ქართული Azərbaycan Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amwe mu mategeko y'isuku, amwe muri yo: Irya mbere: Nuko utawaje agomba gushoreza amazi mu mazuru, yarangiza akayapfuna. Irya kabiri: Nuko ushatse kwisukura umwanda umuturutsemo ariko akaba adafite amazi afite nk'ibuye n'ibindi, agomba kwisukuza amabuye y'igiharwe, amacye yaba atatu naho amenshi ni asukura ahavuye umwanda neza. Irya gatatu: Nuko umuntu ukangutse mu ijoro, atinjiza intoki ze mu gikoresho akoresha atawaza, ahubwo agomba kubanza kuzikaraba inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye, bityo zikaba zishobora kuba ziriho umwanda. Hari n'ubwo Shitani (Shaytwani) yaba yazikiniyeho zikaba ziriho ibintu byamugiraho ingaruka cyangwa se bikangiza amazi.فوائد الحديث
Ni ngombwa gushoreza amazi, ndetse no kuyapfuna.
Ni byiza kwikiza umwanda ukoresheje ibitari amazi kubikora inshuro z'igiharwe.
Ni itegeko gukaraba ibiganza byombi igihe ukangutse mu gitondo, ukabikora inshuro eshatu.